Company nyinshi mu Rwanda, harimo n’izo twafataga nk’izikomeye, zirimo gutakaza abakiriya bucece. Ibi biterwa n’uko isoko rihinduka, ariko ntibihuzwe n’uburyo izo company zigera ku bakiriya. Abadashoboye guhindura uburyo bakoragamo marketing, baragenda basigara inyuma.
Ubu buryo bushya bushingiye ku mpinduka zigaragara mu myitwarire y’abakiriya. Aho mbere umuntu yajyaga aho company ikorera akabaza amakuru, ubu abakiriya benshi bifashisha internet kugira ngo bamenye ibicuruzwa cyangwa serivisi bashaka. Iyo company itaboneka online cyangwa ntigaragare neza, iratakaza amahirwe yo kugera ku bakiriya bashya cyangwa kugumana abo yari isanzwe ifite.
Muri make: gupostinga rimwe mu kwezi, kwishyura boost idafite intego, cyangwa kudafata digital marketing nk’igice cy’ingenzi cya business ni bimwe mu bituma business idakura.
2. Digital Marketing ni iki?
Digital marketing ni uburyo bwo kugeza ubutumwa bwa business ku bantu hifashishijwe ikoranabuhanga, cyane cyane internet. Ibi bikubiyemo gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook, LinkedIn, email, website, na Google.
Impamvu ari ingenzi ni uko abantu bamara igihe kinini kuri telefoni no kuri internet. Niba business yawe itaboneka aho abantu bareba, uri gutakaza abakiriya. Digital marketing kandi igufasha kumenya uko ubutumwa bwawe bukora, uko abantu babyitaho, n’icyo bigaragaraho — bityo ukamenya uko wanoza ibyo ukora.
3. Icyo 250Brands yabonye mu myaka irenga 10 mu kazi ka digital marketing
Digital marketing si ibintu bigoye. Iyo bikozwe mu buryo bufite intego, bishingiye ku bushishozi kandi bigenzurwa, bitanga umusaruro.
Nk’uko Claver Rusaro, Content Strategist muri 250Brands abivuga:
“Kugira Instagram si marketing. Guboostinga post utazi icyo ushaka kugeraho si igisubizo. Digital marketing isaba strategy, ubumenyi, n’imikorere ihamye.”
Ibi ni byo byatumye 250Brands itangiza gahunda ya Garagara.
4. Ese Garagara ni iki?
Garagara ni campaign igamije gufasha ibigo binini n’ibito kubona visibility, abakiriya, no kongera impact binyuze mu buryo bwa kijyambere bwa digital marketing.
Garagara ifasha business kugira amakuru afatika (data), ikamenya abo ikorera, aho ibasanga, n’ubutumwa ibaha — byose bikorwa mu buryo bufite intego.
Ibikorwa bya Garagara
- Digital Audit Tugenzura uburyo business yawe iboneka kuri internet, tukamenya ibikora neza n’ibikwiye kunozwa.
- Strategy Tugushyiriraho strategy ya digital marketing ihuye n’intego na budget mufite.
- Campaign Execution Tugukorera digital campaigns: content, ads, planning, reporting — byose dukorana namwe.
- Amahugurwa Tutoza abakozi n’abayobozi ba company gutegura no gushyira mu bikorwa digital marketing ijyanye n’ibihe.
Abitabira amahugurwa bunguka:
- Ubumenyi bwo gutegura umurongo-ngenderwaho (strategy)
- Gutanga ubutumwa bukora (messaging)
- Gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bw’umwuga
- Kwita ku bakiriya no kubakurikirana neza
- Kugenzura umusaruro wa marketing (analytics)
Garagara – Igihe cyo kwihisha kirarangiye.